Abakora mu Bitaro bya Inkurunziza basuye Musabende Eurélie warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi utuye mu Murenge wa Nyarugunga mu Karere ka Kicukiro, bamuha inzu yo kubamo n’insimburangingo y’ukuguru .
Dr. Mpatswenumugabo yavuze ko gusura Urwibutso rwa Jenoside rwa Ntarama nka rumwe mu zifite amateka yihariye ashingiye ku kuba abahahungiye ari urusengero barahiciwe, bigamije gutanga isomo.
Ati “Mu nsengero no mu mavuriro ni ahantu hubashywe ubundi hatanga ubuzima ariko abahungiye i Ntarama barahiciwe. Nk’ibitaro by’Itorero rero ni ikintu tugomba kwibuka, bikigisha abantu ko bitazongera kuba ukundi.”